Accueil / Actualités / Nyamagabe: Umukecuru w’imyaka 80 asanga kutambara agapfukamunwa ari uguhemukira igihugu

Nyamagabe: Umukecuru w’imyaka 80 asanga kutambara agapfukamunwa ari uguhemukira igihugu

Mu gihe cy’ibiganiro bigamije ubukangurambaga ku ngamba zo gukumira ikwirakwira rya coronavirus, Kambogo Odeta, w’imyaka 80 asaba urubyiruko kwirinda COVID-19 nta gahato ngo kuko kutambara agapfukamunwa ari uguhemukira igihugu.

Ni ibiganiro byateguwe na Radio Ishingiro ku bufatanye n’Akarere ka Nyamagabe,Inzego z’ubuzima ku nkunga y’umushinga WaterAid,  byaberaga muri santeri ya Gasarenda mu murenge wa Tare munsi y’isoko.

Kambogo Odeta ni umwe mu bitabiriye ibyo biganiro ubwo yavaga kurema isoko. Ahawe ijambo, yasabye urubyiruko kwibwiriza bakambara agapfukamunwa ngo hato iki cyorezo kitabatwara u Rwanda. Ati « Kwambara agapfukamunwa nabi ni uguhemukira igihugu. Mwabana mwe, mwa bavandimwe mwe, mwakumiriye iki cyorezo ejo kitadutwara u Rwanda !Iyo ugomba guhatirwa kwambara agapfukamunwa, uba wumva atari ubuzima bwawe barengera ? »

Ibi Kambogo abisangiye na benshi mu batuye akagari ka Gasarenda, nyuma yo kumenya amakuru yose ku ikwirakwira rya COVID -19 no kuzirikana uburyo yirindwa.

Gufata mu mutwe kwa Kambogo, birenze cyane imyaka ye. Ati  « Kurwanya COVID-19 ni ukutegerana n’undi, kwambara agapfukamunwa, utakabona ugakoresha agatambara, biti ihi se ukaguma mu rugo. Nimudahagurukana imbaduko, iyi ndwara iradutwara urwacu. Abantu nibubahirize amasaha yatanzwe kandi nubona umuntu utambaye agapfukamunwa ujye umwibutsa.

Ubwo bukangurambaga  bugamije kwigisha ndetse no gusobanurira neza abaturage  uko  basabwa kwirinda  icyorezo cya  Coronavirus, ububi bwacyo n’uko cyakwirindwa, bakanasonaburirwa impamvu cyafatiwe ingamba zitandukanye zikora ku buzima bw’abaturage n’imibereho yabo muri rusange.

Umuyobozi wa Radio Ishingiro, Sinabubariraga Ildephonse, yavuze  ko batagarukira gusa aho bageza amajwi nka Radio Ishingiro, ahubwo bagenda banakora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu  bakangurira abaturage kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ni muri urwo rwego bahisemo no kubukorera no  mu karere ka Nyamagabe, kuko icyo cyorezo kikimara kugera mu Rwanda hakwirakwiye ibihuha byinshi byishyira abaturage mu rujijo.

Ati “Abaturage bari bakeneye kubwirwa impamvu basabwa kuguma mu rugo, kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo zitari ngombwa; cyane ko icyorezo cya Koronavirusi, cyaduka cyazanye n’ibihuha byinshi by’abavuga ko iyo ndwara ari impimbano cyangwa hari abo idafata n’ibindi byinshi.”

Bahinduye imyumvire

Uzabakiriho Innocent na Umugwaneza ni abacuruzi mu isoko rya Gasarenda. Bavuga ko batari basobanukiwe impamvu yo kwambara agapfukamunwa no gukaraba buri kanya.

Uzabakiriho ati “Njyewe ndacuruza, bigeze kunca amande banziza ko  nafunguye kandi bitemewe. Icyo gihe numvise bandenganyije kuko ntabwo nari nzi impamvu ituma badutegeka gufunga kandi nta cyorezo kiri mu karere kacu. Bavugaga ko kiri i Kigali ku kibuga cy’indege. Kuza kudusobanurira uko bimeze rero ni byiza kuko ubu twarabimenye ko tugomba kwirinda.”

Umugwaneza ati “agapfukamunwa ubundi twakambaraga ari uko tubonye umuyobozi, ariko twabiterwaga n’uko tudasobanukiwe neza. Bari bakwiye kudusobanurira neza mbere y’uko baduhana kuko iyo bibayeho twumva baturenganyije. Ubwo badusobanuriye rero, tugiye gusobanurira abandi twese dufatanye guhangana n’ikwirakwizwa rya Coronavirus.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko kugeza ubu hari intambwe nziza imaze guterwa ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bitandukanye na mbere aho abaturage batabyumvaga neza.

Ati “Icyo dushima kugeza ubu ni uko iyo umuntu areba ahahurira abantu ku masoko no mu nsengero tumaze gufungura, ubona amabwiriza yubahirizwa ndetse hari n’ibikorwaremezo byateganyijwe bifasha abaturage gukaraba intoki kandi bose bambara udupfukamunwa.”

Uyu muyobozi anashimangira ko hakiri abantu barenga ku mabwirizwa yatanzwe bagahanwa, ariko ko kwigisha ari byo bitanga umusaruro kandi ikigamijwe ari uko abantu babyumva neza.

Karegeya Jean Baptitse.

Sur Karegeya Jean Baptiste Omar

Vérifiez également

Maroc – Rwanda : Signature de deux accords de coopération

Le Maroc et le Rwanda viennent de renforcer leur coopération, à travers la signature à …

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *